Bimwe mu byo ubuyobozi bwa APR FC bwaraye buganiriye n'abakinnyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwakoze inama n'abakinnyi b'iyi baganira ku ngingo zinyuranye aho kimwe mu byo basabwe ari ukwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ya 2020-2021 izitabira.

Ni inama yabaye mu gitondo cyo ku wa 3 Kanama 2020 ibera Kimihurura ku biro by'iyi kipe aho isanzwe ikorera ibikorwa byayo bya buri munsi.

Iyi nama yari iyobowe n'umuyobozi wungirije w'iyi kipe, Maj. Gen Mubaraka Munganga, yitabiriwe n'abakinnyi, staff technique(abatoza) n'abandi bari mu buyobozi bw'iyi kipe.

Uyu muyobozi yatangiye ashmira abakinnyi uburyo bitwaye muri COVID-19 cyane ko nta n'umwe wiyongereye ibiro.

Muri iya nama kandi ni naho bahereye ikaze abakinnyi bashya baguzwe babereka bagenzi babo, babereka umuryango mugari wa APR FC bazafatanya gushakira intsinzi APR FC mu mwaka uataha w'imikino.

Abakinnyi 4 baherutse kugurwa berekaniwe muri iyi nama

Abakinnyi baganirijwe byinshi by'ibanze ku hazaza h'ikipe, intego ifite mu myaka iri imbere, icyo basabwa n'ibyo abakinnyi basabwa.

Nk'uko urubuga rw'iyi kipe rubitangaza, Maj. Gen. Mubaraka Muganga ku byerekeranye n'imikino nyafurika ya CAF Champions League bazitabira, abakinnyi n'abatoza basabwe kuzarenga icyiciro cy'ijonjora bakagera byibuze mu mikino y'amatsinda, ni mu gihe ikipe yiteguye gukora ibyo isabwa kugira bagere ngo kuri iyo ntego.

Yagize ati”Impavu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n'intego dufite umwaka utaha w'imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk'uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y'imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by'imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n'andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda."

Nk'ibisanzwe, APR FC ni ikipe yitsa kandi igarukirana imyitwarire y'abakinnyi ba yo, ushobora kunanirwa gukina ariko ufite ikinyabupfura aho bakwihangira. Muri iyi nama abakinnyi bongeye kwibutswa amahame iyi kipe igenderaho, basabwa kurangwa n'ikinyabupfura aho bari hose yaba mu kibuga cyangwa hanze yacyo.

Babwiwe ko bazihanganira byinshi ariko umukinnyi witwara nabi uwo nta mwanya aba agifite muri APR FC.

Ni inama yabaye hakurikijwe uburyo bwo kwirinda COVID-19

Abakinnyi basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ariko banakurikiza gahunda y'umutoza abaha ijyanye no gukora imyitozo muri ibi bihe bya COVID-19.

Umutoza Adil ndetse na kapiteni w'iyi kipe, Manzi Thierry bijeje ubuyobozi bw'iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakagera ku ntego nk'ikipe biyemeje.

Manzi Thierry yijeje ubuyobozi kugera ku ntego biyemeje


source http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byo-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bwaraye-buganiriye-n-abakinnyi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)