APR FC yavuze icyo ikeka cyatumye bivugwa ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagizwe perezida w'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC, burahakana amakuru y'uko Maj. Gen. Mubaraka Muganga wari umuyobozi wungirije w'iyi kipe, yagizwe perezida wayo asimbuye Lt. Gen. Jacques Musemakweli, bakeka ko byaba byaturutse ku kuba uyu muyobozi ari we urimo gukora cyane kuko ari we ufite umwanya.

Ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020, ni bwo iyi nkuru yakwirakwiye ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga ari we muyobozi w'ikipe ya APR FC.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w'ikipe ya APR FC, Kazungu CLaver yavuze ko atari ukuri, ngo ntibazi aho byaturutse ngo kereka niba ari uko ari we uri kugaragara mu bikorwa bya APR FC cyane, bikaba biterwa n'uko ari we ufite umwanya.

Yagize ati“ntabwo ari ukuri, sinzi aho byavuye, kuva yaba visi perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yagiye gukorera Iburengerazuba bituma ataba hafi y'ikipe cyane, ariko ahao aziye i Kigali yatangiye kujya ayikurikirana umunsi ku munsi."

"Aho byaturutse ntaho tuzi, niba ari uko agaragara mu bikorwa bya APR FC cyane kuko ari we uba ufite umwanya. Ubuyobozi bukuru bwa APR FC ntabwo buravuga ko Lt. Gen Jacques Musemakweli atakiri umuyobozi wa APR FC kuko kuyobora APR FC ntabwo wiyamamaza, bigenwa n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo(RDF)"

Muri 2013 ni bwo Lt. Gen. Jacques Musemakweli yagizwe umuyobozi w'ikipe ya APR FC asimbuye Maj. Gen, Alex Kagame.

APR FC ihamya ko Lt. Gen. Jacques Musemakweli(iburyo) akiri perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga(ibumoso) akaba visi perezida


source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-icyo-ikeka-cyatumye-bivugwa-ko-maj-gen-mubaraka-muganga-yagizwe-perezida-w-iyi-kipe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)