11 b'ibihe byose bakinanye na Manamana Jean Pierere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manamana Jean Pierere, wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi, ubu yibera mu Bubiligi nyuma yo gusoza gukina umupira w'amaguru, yahishuye ikipe y'abakinnyi 11 beza bakinaye mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Yakiniye Amavubi 2003 kugeza 2005, ni umwe mu bakinnyi bafashije Amavubi kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004.

Ni we mukinnyi wa mbere watsindiye Amavubi igitego cya mbere mu gikombe cy'Afurika, hari ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Tunisia 2-1.

Aganira na ISIMBI, Manamana yavuze ko ikipe y'ibihe byose kuri we ari 11 babanjemo ku mukino wa Tunisia, kuri we abafata nk'intagereranywa.

Dore 11 beza bakinanye na Manamana

Umunyezamu: Nkuzingoma Ramadhan

Ba Myugariro: Nshimiyimana Canisius, Bizagwira Leandre, Ntaganda Elias na Ndikumana Hamad Katauti

Abakina Hagati: Sibomana Abdul, Nshimiyimana Eric

Ba Rutahizamu}: Karekezi Olivier, Manamana Jean Pierre, Mbonabucya Desire na Saidi Abedi Makasi

ikipe ya 11 kuri Manamana


source http://isimbi.rw/siporo/article/11-b-ibihe-byose-bakinanye-na-manamana-jean-pierere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)