Mu mafoto: ibyaranze umunsi wa assumption I kibeho witabiriwe n’abantu bake mumateka yayo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse ku Isi hose biganjemo abakirisito Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.
amasengesho yibanze kugusabira isi yugarijwe na COVID-19.


Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byo kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya i Kibeho ku butaka butagatifu, gituma kuhakorera ingendo nyobokamana bisubikwa.

Kuri iyi nshuro si ko byagenze kubera ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kibasiye Isi n’u Rwanda cyatumye ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe bihagarara.

Kuri uyu wa Gatandatu uwageraga i Kibeho yagiraga ngo nta cyabaye kuko nta bantu benshi bari bahari nk’uko ubusanzwe biba bimeze, kuko imbuga iri imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya yabaga yuzuyeho abantu babarirwa mu bihumbi 30.
abakirisitu bibukijwe kugira umutima utabara.
abantu 138 nibo bonyine bitabiriye iri sengesho.

The post Mu mafoto: ibyaranze umunsi wa assumption I kibeho witabiriwe n’abantu bake mumateka yayo. appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/mu-mafoto-ibyaranze-umunsi-wa-assumption-i-kibeho-witabiriwe-nabantu-bake-mumateka-yayo/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)