Bimwe mu byavugiwe mu mwihererero wa Rayon Sports, Sadate yavuze ku byo kwegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ni bwo ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwakoze umwihererro n'abakinnyi b'iyi kipe mu rwego rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw'ikipe, kubereka abakinnyi abashya, umutoza ndetse no gukemura ibibazo abakinnyi benshi bafite cyane iby'amafaranga.

Ni inama yabereye Honey to Honey ku Ruyenzi, ikaba yaratangiye saa 10h zirengaho iminota mike.

Umwe mu bakinnyi bari bitabiriye uyu mwihererero yabwiye ISIMBI ko nk'abakinnyi mbere yo kwinjira mu mwiherero cyangwa inama, babanje gukora inama nk'abakinnyi bagira ibyo bumvikanaho, icya mbere cyerekeranye n'ibirarane iyi kipe ifitiye abakinnyi aho bemeje ko nta mukinnyi uzatangira imyitozo hari ibirarane bagifitiye bagenzi be.

Benshi mu bakinnyi bari bafite amatsiko yo kumva icyo ubuyobozi buvuga ku birarane bafitiwe, perezida w'iyi kipe wari uyoboye iyi nama yabwiye abakinnyi ko bakwihangana ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko barimo kugikurikirana.

Ikindi ni uko babwiwe ko nyuma y'uko amasezerano ya bo ahagaritswe muri Werurwe 2020, mu minsi mike bakira amabaruwa abasubiza mu kazi.

Aganira na Rwanda Magazine, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze kubivugwa byo kuba yakwegura cyangwa se amafaranga yishyuza kugira ngo arekure ikipe.

Yagize ati“Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurishe kubushae ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe. Kwegura nagiye ku buyobozi ntowe igihe rero natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi ansimbure.”

Atangaje ibi mu gihe abakunzi b'iyi kipe n'abandi bavuga ko akwiye kurekura ikipe kuko isa niyamunaniye kuko babona umunsi ku munsi usenyuka.

Abasore ba Rayon Sports mbere y'umwiherero


source http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byavugiwe-mu-mwihererero-wa-rayon-sports-sadate-yavuze-ku-byo-kwegura
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)