Byabaye ukugaruka kudasanzwe ku ikipe ya Zinedine Zidane, yarangije shampiyona ishize irushwa amanota 19 na mukeba Barcelona kandi urebye itarigeze ihindura abakinnyi.
Iyi ntsinzi irerekana ibihe bishya by’iyi kipe bita Los Blancos, isa n’imaze guhinduka ikipe ikomeye cyane kuva Zidane yagaruka kuyitoza bwa kabiri mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.
Zizou yahinduye ubwugarizi bw’iyi kipe
Zidane yemerwa cyane nk’umugabo uzi kuyobora abandi bagabo, umugabo udahindagurika kandi uhoza ku bandi itegeko ryo kubahana n’ubumwe.
Mu gihe cyashize, hari bamwe bavugaga ko mu buhanga bwo gutoza adashoboye, kenshi akibuza amahirwe yo kubyaza umusaruro abakinnyi beza afite abaha icyizere cyo kwishakira ibisubizo.
ibyishimo byari byinshi nyuma yo gutwara igikombe bataherukaga.
Ibi byavuyemo ikipe idafite guhozaho, yashoboye gutwara ibikombe bitatu yikurikiranya by’amakipe yabaye aya mbere i Burayi ariko ikagorwa n’imikino yo muri shampiyona.
Mu by’ukuri, Real yabaye ikipe iri hamwe kurushaho, idaha icyuho abakeba kubera gukorera hamwe ngo igere ku ntego. Bitandukanye no mu bihe bishize aho buri wese yakoreshaga ubukaka bwe ku giti cye bigatuma nk’ikipe bazahara, ubu ni ikipe ifunze neza igoye cyane gutsinda.
Umusaruro, ubu ni bo bagize ubwugarizi bwiza muri La Liga, batsinzwe ibitego 23 gusa mu mikino 37 – ni hafi kimwe cya kabiri cy’ibitego batsindwaga buri mwaka muri ibiri ishize y’imikino (46 muri sezo ishize, 44 iya 2017-18).
Ibi kandi babigezeho kubera ubuhanga bw’abakinnyi bamwe ku giti cyabo nka; Ferland Mendy wongereye imbaraga zikomeye mu bwugarizi ibumoso, Raphaël Varane ubu wagize ibihe byiza mu mwuga we mu bwugarizi iburyo, Thibaut Courtois wagarutse mu bihe byiza mu izamu, Sergio Ramos ukiri myugariro wo hagati uteye ubwoba kandi uyobora abandi, kandi nta wurinda uwo murongo w’abugarira neza nka Casemiro, umukinnyi wo hagati ufasha kugarira.
kumukino bahereweho igikombe.
Icy’ingenzi cyane kirenze ubuhanga bwa buri wese, ni umwuka wo gushyira hamwe n’ikinyabupfura byatunganyijwe na Zidane muri iyi kipe. Iki gikombe nta gushidikanya ko cyubakiwe ku musingi wo kugarira.
Gushyira hamwe biranabonekera mu rutonde rw’abatsinze ibitego, abakinnyi 21 ba Real bari ku rutonde rw’abatsinze ibitego – ibintu bitigeze bibaho mbere muri La Liga.
The post Zinedine zidane yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri Real Madrid nyuma yo kwegukana la Liga. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/zinedine-zidane-yongeye-gushimangira-ubuhanga-bwe-muri-real-madrid-nyuma-yo-kwegukana-la-liga/