Yanteye inda antegeka kuyikuramo ndabyanga ahita anyanga none ndashaka umuhungu twakundana tugafatanya kurera umwana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nitwa Ihirwe Emma mfite imyaka 27 ntuye i Kigali. Umwaka wa 2018 ugitangira namenyanye n’umuhungu, bitangira ari ubushuti busanzwe ariko haciyemo amezi make ansaba ko twakundana ndabyemera. Twarakundanaga cyane yari yaransezeranyije ko ntacyo nzamuburana niyo mpamvu nanjye umunsi yansabye ko turyamana sinigeze nzuyaza kuko nari naratangiye kumva ko ndi umugore we. Nyuma yo kuryamana nawe urukundo rwacu rwarakomeje ndetse rufata indi ntera, ibintu byaje kuba bibi ubwo namubwiraga ko ntwite. Nawe ubwe yari abizi ko inda ari iye, ariko iyo nkuru ntiyigeze imushimisha kuko yahise ambwira ko nta gahunda yo kubyara afite ndetse ko nta na gahunda yo gushaka umugore afite. Niyo mpamvu yahise antegeka ko iyo nda ngomba kuyikuramo ndabyanga. Njye kubwanjye igitekerezo cyo gukuramo inda sinigeze nkigira cyane ko numva ko uyu mwana ntwite ari umugisha, ko kumubona ari amahirwe cyane ko hari benshi bifuje kubyara bakaba barabibuze. Ikindi nuko kumubyarira byari binshimishije cyane kuko naramukundaga, nakomeje kwibaza igituma ampatira gukuramo inda kandi ari we afite ubushobozi buhagije bwo kurera umwana kandi nanjye ubushobozi ndabufite kuko mfite akazi keza, ubwo rero naje kumenya ko icyabimuteye ari uko afite undi mukobwa bakundana ndetse ko ari we bari gupanga kubana. Niyo mpamvu nanjye nshaka umuhungu twakundana ndetse tukabana akaba papa w’umwana wanjye kugira ngo umwana wanjye atazitwa ikinyendaro. Nawe abaye afite umwana ntakibazo nanjye namufata nk’uwanjye nkamwitaho nkamubera mama. Uwakumva twahuza cyangwa uwakumva hari ikindi kibazo yambaza mbere yo gufata umwanzuro yanyandkira inbox. Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam. * *
http://dlvr.it/RcdvQw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)