Nitwa Niwebyiringiro Dalia Mu buzima bwanjye nakunze rimwe, nkunda umusore mwimariramo. Uwo musore twari tumaze imyaka irenga 4 dukundana maze dutangira gupanga ubukwe. Ariko hagati aho ngo yari afite umukobwa w’umunyabirori bajyaga bakunda gusohokana nijoro mu tubyiniro bakajya kubyina, bavayo bakararana bagasambana. Gusa njye ntabyo nari nzi ndetse n’ukuntu namubonaga sinabimukekeraga. Uwo mukobwa n’ubwo basambanaga ariko ntibakundanaga ntakindi bapfanaga uretse amafaranga, kuko iyo babaga basohokanye cyangwa basambanye yaramwishyuraga. Uwo mukobwa kandi yari afite abandi basore benshi basambanaga nabo bakamwishyura urebye yarigurishaga. Ubwo buzima rero bari babumazemo igihe ndetse baramaze kumenyerana cyane kuburyo uwo mukobwa we byageze aho atangira gukunda cheri wanjye ndetse bituma abandi yasambanaga nabo abareka akajya abikorana na cheri wanjye gusa. Ubwo rero twari turimo dupanga ubukwe, cheri wanjye yabwiye uwo mukobwa ko agiye gushaka umugore bityo rero ko bagomba gusohokana inshuro ya nyuma bagasezeranaho kuko nyuma y’ubukwe batazongera kubonana. Iyo nshuro ya nyuma rero yo gusezeranaho, uwo mukobwa yaje yabipanze, maze barasohoka nk’ibisanzwe bajya kunywa inzoga no kubyina batashye bararyama, bukeneye umukobwa abyuka akora amasuku. Aho umusore yabyukiye yabajije umukobwa impamvu atatashye umukobwa amubwira ko nta gahunda yo gutaha afite ahubwo ahita ahamagara abakobwa yabanaga nabo ababwira ko yabaye umugore bamuzanira ibintu bye byose. Umusore yabuze uko abigenza yemera kwirengera ingaruka z’ibyaha bye, abana n’uwo mukobwa maze njye nsigara ndirira mu myotsi. Ubu rero ndashaka umusore wampoza, byaba byiza abaye ari umusore wanyuze mu gikomere nk’icyanjye akaba yarakunze umukobwa umuca inyuma, uwo musore niwe utazanca inyuma kuko azi ukuntu bibabaza. Abaye afite akazi byaba byiza ariko atanagafite nta kibazo kuko njye mfite iduka ricuruza imyenda twafatikanya tugatera imbere. Niba ahari anyandikire inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
http://dlvr.it/RcdvTd
Post a Comment
0Comments
