Perezida w'ikipe ya Gasogi United, KNC avuga ko yishimiye gusinyisha Cassa Mbungo Andre nk'umutoza mukuru kuko n'ubwo yatakaje Guy Bukasa uwo azanye ari ku rwego rwisumbuyeho.
Ku munsi w'ejo ni bwo Gasogi United yatandukanye n'uwari umutoza mukuru wayo, Guy Bukasa werekeje muri Rayon Sports.
Uyu munsi ni bwo Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo Andre nk'umutoza mukuru akaba azungirizwa na Alain Kirasa.
Perezida w'iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC avuga ko gutakaza umutoza atari ikibazo, ikibazo cyaba kumutakaza akazana uri ku rwego rwo ruri hasi y'uwo yatakaje.
Yagize ati“Gasogi nta na rimwe tuzakora ibintu bimeze nko kugwingira. Umutoza umwe yagenda hakaza undi, ikibi ni ukuzana umutoza uri munsi y'uwo wari ufite(…) aba ni abantu bafite umwuka w'intsinzi mutegereze n'ibindi biracyaza, ibi ni itangiriro.”
Akomeza avuga ko Cassa Mbungo yikoreye amateka igihe kikaba kigeze ngo anayakorere muri Gasogi United.
Yagize ati“uyu munsi ninde utazi amateka ya Cassa Mbungo Andre, wenda avuge ngo arajijinganywaho, ntabwo najya kuvugira umuntu ufite ibigwi bye bizwi, ibikombe afite murabizi. Cassa ni we mutoza w'umunyarwanda uri ku rwego rwo hejuru ibyo abantu babyumve. Ni we mutoza mpuzamahanga w'umunyarwanda. Sinjye wamukoreye amateka ni we wayikoreye, ubu noneho ni cyo gihe cyo kuza gukorera amateka muri Gasogi United.”
Uyu mugabo avuga ko aba bagabo bahawe inshingano zo gutoza Rayon Sports bafite ubushobozi bwo kuzahesha Gasogi United kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda nk'imwe mu ntego bafite mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.
source http://isimbi.rw/siporo/article/sinjye-wamukoreye-amateka-ni-we-wayikoreye-knc