RIB yerekanye abakobwa bakurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni #RwOT #Rwanda

webrwanda
1
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko, bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.
Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite 
amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana
 ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza
 imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’
urukozasoni.
Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena
 kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone
 berekana ubwambure bwabo.
Umwe muri bo yagize ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo 
yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera,
 turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”
“Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho, turabanza 
turanywa tumaze gusinda cyane afungura konti ye, nibwo twatangiye gukora live 
twambaye ubusa.”
Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo
 bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.
Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, 
ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.
Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi
 wacu kuko yari yabidusabye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. 
Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho 
yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”
Abo bakobwa bavuga ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho
 yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira
 imbabazi.
Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa 
ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.
Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge 
bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira
 ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.
Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga, acuruza n’abana b’abakobwa
 bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha 
no kwicuruzwa ry’abantu.”
Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanywe hamwe n’abo bakobwa gusa
 RIB yatangaje ko azakurikiranwa ukwe.
Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
 ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye
 n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa 
mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze
 imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.
Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y'urukozasoni binyuze kuri internet
Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha
Abakobwa bafashwe bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18 na 27

Source : igihe
Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Shaming GIrls for their sexuality? Not so progressive, Kbsa Shame on you

    ReplyDelete
Post a Comment