Maze igihe kinini nta mukunzi mfite none ubu ndashaka umusore twahuza tugakundana. #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Amazina yanjye ni Tumukunde Diana maze imyaka irenga 3 ntakundana. Icyabiteye ahanini si ubushake ahubwo nuko nabuze umuntu unyereka urukundo kuburyo namugirira ikizere nkamuha umutima wanjye wose. Hari umuntu mu minsi ya mbere mugitangira kumenyana biba bisa nk’aho na kera kose mwari muziranye bitewe n’uko usanga ibintu byose aba akora biba bihuye n’ibyo ukunda bigasa nk’aho akuzi agusobanukiwe, uwo nguwo kumukunda biroroha cyane kuko muba muhuje icyo ukoze cyose kiramunezeza. Uwo rero niwe nifuza guhurira nawe kuri uru rubuga nkahura n’umuntu uzabasha kunezeza umutima wanjye ndetse nanjye nkabasha kunezeza uwe. Ndabizi neza ko nkimubona ntahita mumenya ariko uko nzabasha kugenda nganira nawe menya ibyo akunda nibyo yanga nzahita menya uwo twahuza, ubwo rero ubishaka yaza tugatangira kuganira inbox.



source https://www.imbere.com/maze-igihe-kinini-nta-mukunzi-mfite-none-ubu-ndashaka-umusore-twahuza-tugakundana/
Tags

Post a Comment

1Comments

Post a Comment