Ngororero : Umusore yishe mukase n' abana be babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0


By Nsanzimana Ernest

Byabereye mu Mudugudu wa Mbandari Akagari ka Gaseke, Umuremge wa Kabaya mu karere ka Ngororero
Abishwe ni umubyeyi witwa Mukamunana Donatha w'imyaka 37 n'abana be babiri (2) aribo Byoseniyo Joseline w' imyaka ibiri n'amezi atandatu na Uwayezu Nyirimuhwe Valence w'umwaka umwe.
Umubyeyi yicishijwe ishoka yakubiswe mu mu musaya aho abamubonye bavuga ko basanze ikimurimo. Bikekwa ko abana bicishijwe ifuni yasanzwe iruhande rwabo.
Harakekwa ko byakozwe na Bikorimana Ignas w' Imyaka 17 akaba umwana muri uru rugo bivugwa ko asanganywe uburwayi bwo mu mutwe nyakwigendera akaba yaramubereye mukase.
Byamenyekanye nyuma y'uko nyiri rugo Burasanzwe Jean Pierre w'imyaka 41, atashye mu ma saa tatu z'ijoro, avuye gushaka ibiryo by'ingurube mu Mudugudu wa Nyamugeyo Akagari ka Ngoma umurenge wa Kabaya agasanga imirambo yabanyakwigendera hanze agahita atabaza abaturanyi aho yabanjirije kwa Ndacyayisenga speciose watabaje ubuyobozi bw'akagari
Uyu ukekwaho icyaha yasanzwe munzu muri parafo aho yari yihishe.
Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry'ibanze na RIB station Kabaya imirambo yajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo ikorerwe isuzumwa.
Aya makuru yemejwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' umurenge wa Kabaya Ndacyayisenga Simeon mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.
Uyu muyobozi yavuze ko bihanganisha umutyango wa ba nyakwigendera asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye icyo bakeka ko cyazakurura ubwicanyi.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)