Ntwari Evode wifuzwaga n'andi makipe yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Canisius Kagabo
Ntwari Evode wakiniraga Mukura VS yerekeje muri Police FC ayisinyira amsezerano y'imyaka 2.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, yari aherutse kwandikira Mukura VS yari asigaraniye umwaka umwe ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye harimo no kuba bamaze amezi 7 nta mushahara.
Byaje gukurura imanza bigera no muri FERWAFA ariko birangira impande zombi zumvikanye ko ikipe izamwifuza izegera Mukura VS.
Police FC ikaba yamaze kumvikana na Mukura VS maze bagura umwaka umwe w'amasezerano Ntwari Evode yari asigajemo aho bayishyuye miliyoni 3 akazajya ahembwa ibihumbi 400.
Nyuma yo kugura aya masezerano Police FC ikaba igomba kwiyumvikanira na Ntwari Evode amafaranga igomba kumwishyura nka recruitement.
Ntwari evode asinyiye Police FC mu gihe yifyuzwaga n'andi makipe arimo Kiyovu Sports, Gasogi United na Rayon Sports.
Ntwari Evode(wambaye umuhondo), yamaze kwerekeza muri Mukura VS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)