ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yongeye gushimangira ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rw’iyo ayobora, yemeza ko ntacyo Rayon Sports ishobora kuvugana na yo.

Ni amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje mu gihe intambara isa niy’ubutita igikomeje hagati y’abayobozi ba Rayon Sports na Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United.

Ni intambara yatangiye gututumba ubwo Gasogi yari imaze kuzamuka mu kiciro cya mbere yiteguraga kwakira Rayon Sports, ifata indi ntera mu ntangiriro z’iki cyumweru kubera amakimbirane ashingiye ku bakinnyi.

Umuzamu Kwizera Olivier ushaka kuva muri Gasogi akajya muri Rayon Sports ni we usa n’uwabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ya Rayon Sports na Gasogi United, kugeza aho bamwe biyita bya rukururana abandi bakitwa amagare.

Mu kiganiro Sadate yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yashimangiye ibyo umuvugizi wa Rayon Sports aheruka gutangaza ahamya ko Gasogi United itari ku rwego rwo kwicarana na Rayon Sports ku meza y’ibiganiro.

Munyakazi yagize ati: “Gasogi ntiyakura umukinnyi muri Rayon Sports ariko Rayon Sports uwo yashaka wese muri Gasogi yamujyana. Ni ya kipe iba iruta indi ni ko bigenda. Uhamagaye umukinnyi muri Gasogi ukamubwira ko ahawe amahirwe yo kujya muri Rayon Sports, yabyakirana yombi ndetse agasaba ko Gasogi imurekura akajya mu kipe nyine nka Rayon Sports…ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”
Sadate ntabona ubushobozi bwa gasogi fc imbere ya Rayon sport.

Perezida Sadate yunzemo ati: “Ubu se Gasogi twakwicara tukaganira ku bukombe twarwaniye…burya dushobora kwicarana na APR ikatubwira iti twatwaye ibikombe tukayibwira tuti natwe twarabitwaye, Iti twagiye muri Afurika natwe tuti twagiyeyo, ibyo biganiro bikagira ifatiro. Ariko se ikipe yo mu kiciro cya kabiri tutanizeye ko izaguma mu kiciro cya mbere twaba tuvugana iki?”

Perezida Munyakazi yanabajijwe ku makuru avuga ko Kwizera Olivier yaba yaramaze gusinyira Rayon Sports, avuga ko ntabyo yavuga ku byo kumusinyisha; gusa ahamya ko hejuru ya 99% agomba gukinira Rayon Sports.
abafana ba Rayon sport bategereje uko ibintu bizarangira.

Uyu muyobozi kandi yanabajijwe ku makuru avuga ko ikipe ye yaba yaramaze gusinyisha Guy Bukasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, avuga ko bataramusinyisha n’ubwo ari umutoza mwiza wakwifuzwa na Rayon Sports.

Dosiye y’uyu mutoza yanavuzweho na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles washimangiye ko ibivugwa ko uyu mutoza yamaze kwerekeza muri Rayon ari ibihuha.

The post ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” appeared first on KASUKU MEDIA.



source https://kasukumedia.com/ntitunganya-ibigwi-nta-hantu-na-hamwe-rayon-sports-yagakwiye-guhurira-na-gasogi-sadate-munyakazi/
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)