Niba ari ko Sadate yavuze yarabeshye rwose - Amran Nshimiyimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko niba perezida wa Rayon Sports yaratangaje ko nta mwenda wa recruitment bamufitiye yaba yarabeshye cyane.

Ku munsi w'ejo mu kiganiro cy'imikino kuri Radio10, perezida wa Rayon Sports, yavuze ko Amran Nshimiyimana ari umwe mu bakinnyi iyi kipe idafitiye umwenda wa recruitment.

Mu magambo ye yagize ati"abakinnyi dufitiye umwenda harimo Kayumba Soter, Maxime. Nshimiyimana Amran sintekereza ko hari icyo tumugomba, simbitegereza rwose."

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI.RW, Amran Nshimiyimana yavuze ko niba koko perezida w'iyi kipe yabitangaje yabenshye kuko yagiye amwandikira amwishyuza amafaranga arimo na recruitment ntagire icyo amusubiza.

Yagize ati"niko yavuze? Yaba yarabeshye cyane, niba ariko yavuze yaba yarabeshye kuko urebye na message mwandikira ntansubize harimo no kumubaza ku kibazo cya recruitment, buriya nzamubaza neza ukuntu yayimpaye."

Rayon Sports muri iyi minsi benshi mu bakinnyi yaguze umwaka ushize wa 2019, bagiye bumvikana bayishyuza amafaranga baguzwe batabonye yose.

Amran Nshimiyimana akaba ari umwe muri abo bakinnyi binjiye muri Rayon Sports umwaka ushize aho yari avuye muri APR FC aho yasinye imyaka 2 ubu akaba amazemo umwe asigaje undi.

Amran avuga ko Rayon Sports imufitiye recruitment atabonye


source http://isimbi.rw/siporo/article/niba-ari-ko-sadate-yavuze-yarabeshye-rwose-amran-nshimiyimana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)