Ndayishimiye marik Bertrand wamenyekanye mumuziki mu njyana ya hip hop nka bull Dogg abenshi bita iyumujinya,iyi njyana yagiye ikemangwa n’abatari bake bashinja abayikora imyitwarire idahwitse.
Bull Dogg nawe ubwe mundirimbo ze yagiye agaruka kubamushinjije ingeso mbi aho yumvikana asa Inugusha kubamushinjaga ubusambanyi,ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,Gusa we muburyo bwa gihanzi akumvikana asa nubihakana.
Uyumunsi yumvikanye kugitangazamakuru cya hano mu Rwanda yihamiriza ko yakiriye agakiza akaba Kandi yanasobanuye Iby’indirimbo 3 zihimbaza Imana naho byahereye ko atari ibije ubu.
Ati ”Guhera na cyera nahoze numva ngomba kuzakorera Imana, igihe cyawe rero iyo kigeze ibintu birikora pe.”
Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.
Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.
Abajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramubayeho cyatumye yiyemeza guhindura imibereho, Bull Dogg yagize ati” Urebye ubuzima mu muziki usanzwe tubamo, by’umwihariko muri Hip Hop, noneho njyewe nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza kandi arinjye biturutseho, icya mbere ni ukwirinda ibyo bintu kugira ngo ntangire inzira nziza.”
“Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari, nshobora kuba narapfuye kubera impanuka turi mu muhanda kubera ubusazi twasinze, byarashobokaga ko nari kwandura ibirwara kubera kujya mu bagore, nashoboraga kujya mu biyobyabwenge bikampitana. Kuba bitarabaye ntabwo ari ku bwanjye ahubwo ni uko hari umugambi Imana yari imfiteho.”
Bull Dogg avuga ko igihe yakoreye ibyo bibi byose byabaye ariko kugeza ubu yahindutse yabaye umuntu mushya.
Ati”Narabihagaritse nabivuyemo cyera cyane. Bitewe n’imyaka umuntu aba agezemo, hari igihe usubiza amaso inyuma ugasanga hari ibyo wakoze ngo wemeze abantu ariko wareba neza ugasanga ntacyo wakoze rwose. Rero umuntu agomba guhindura.”
The post “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza appeared first on KASUKU MEDIA.