Umukinnyi w'ikipe ya APR FC ukina afasha ba rutahizamu, Manishimwe Djabel avuga ko yagowe na shampiyona y'umwaka ushize bitewe n'umubyibuho yari afite, byatumye yegera umutoza na we amwizeza kumufasha ndetse n'ibiro bye bikaba byaragabanutse.
Djabel Manishimwe ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho mu gice cy'ubusatirizi bashaka ibitego, n'ubwo adatsinda ibitego byinshi ariko akazi ke ni ugufasha mu kurema amahirwe avamo ibitego.
Umwaka we w'imikino wa mbere muri APR FC, 2019-2020 n'ubwo begukanye shampiyona avuga ko ku giti cye byamugoye cyane kuko yari abyibushye cyane, ibiro ari byinshi nk'uko yabitangarije urubuga rw'iyi kipe.
Yagize ati“ku giti cyanjye nagowe na shampiyona kuko nari mfite ibiro byinshi, nagerageje kubigabanya ariko sinabigezeho mu buryo nifuzaga.”
Akomeza avuga ko shampiyona ikirangira yahise yegera umutoza mukuru w'iyi kipe amutekerereza ikibazo cye amwizeza kumufasha aho ubu amaze kugabanya ibiro 7.
Yagize ati“shampiyona igeze ku musozo nabibwiye umutoza mukuru Mohammed Adil, maze nawe anyizeza kuzamfasha, yampaga imyitozo nk'iy'abandi akongeraho iyanjye yihariye yamfashije gusubira ku murongo ku buryo kugeza ubu navuye ku biro 72 nkaba ngeze kuri 65 ari na byo abaganga ndetse n'abatoza bangiriye inama yo kuzajya kugumaho.”
Manishimwe Djabel ku mwaka we wa mbere muri APR FC yatsinze ibitego 4 ndetse anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego.
source http://isimbi.rw/siporo/article/nabibwiye-umutoza-nawe-anyizeza-kuzamfasha-manishimwe-djabel