Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda ariwe MC Tino, yasohoye amashusho y’indirimbo yise Uranzi.

Uranzi’ aho yaririmbye ku nkuru y’umukobwa wamenye imico y’umuhungu bakundana. Ati “Ushobora gukundana n’umukobwa ukamubeshya ko uri kureba umupira kandi uri mu nshuti zawe agahita akumenya.”
“Iyo warakaye aba abizi. Iyo ushonje aba abizi. Ni wa muntu ukuzi. Ni yo mpamvu mburira abantu ni byiza gukundana n’umuntu ukuzi uzi ibyiyumviro byawe ushobora kwibwiriza akamenya ko hari icyo ukeneye.”

Mc Tino azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Njyewe nawe’, ‘My Love’, ‘Mula’, ‘Finest Girl’ yakoranye na Aime Bluestone, ‘My Time’ n’izindi nyinshi.
Amashusho y’indirimbo uranzi akaba yaratunganyijwe na Papa emile.

Mc Tino yaboneyeho no gutangaza uwungirije manager wiwe papito.
Yanashimiye umwe mubamuteye inkunga mu kumwambika ariwe CHIKA

Mu minsi ishize Kandi Mc Tino yateguje abakunzi be icyiganiro gishya bakunze kumusaba Ari benshi aricyo NIKO KURI cyizajya gica Kiri YouTube channel yiwe Aho hitezweho kuzajya avuga ukuri kubyerekeye uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Reba hano amashusho ya uranzi
source https://www.hillywood.rw/?p=74481