Rutahizamu w’umunyarwanda w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere, yavugishije benshi kumbuga nkoranyamaga aho yaje kugaragara yasuye umuryango w’ibyamamare muri Tanzania wa Diamond Platnumz, ahura n’umubyeyi we, Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote iwe mu rugo.
Meddie Kagere ku wa Kane, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, anahura na nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] n’umugabo we Uncle Shamte.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashyizeho ubutumwa bugaragaza ibyishimo yagize nyuma yo guhura n’umuryango wa Diamond.
Yagize ati “Nagiranye ibihe byiza na Mama Dangote.’’
Hagaragaye kandi n’ifoto bari kumwe na Uncle Shamte, uyu bikaba byaravuzwe ko ari umukunzi wa nyina wa Diamond Platnumz


source https://www.hillywood.rw/?p=74490