Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye uburyo iyi kipe irimo kugura abakinnyi ndetse ikanabishyura mu gihe igifitiye ibirarane abakinnyi ba yo itarishyura.

Kugeza uyu munsi Rayon Sports irishyuzwa na bamwe mu bakinnyi bayo amafaranga baguzwe batabonye, ibirarane by'imishahara aho kugeze uyu munsi bishyuza amafaranga y'ukwezi kwa 3.

Uretse aba bakinnyi hari n'abo ifitiye umushahara w'ukwezi kwa 2 n'ukwa 3 batabonye ubwo bishyurwaga abandi muri Kamena 2020 ukwezi kwa Gashyantare.

N'ubwo ifite ibirarane by'imishahara, iyi kipe irimo kumvikana ku isoko igura abakinnyi aho bamwe ihita inabishyura barimo umunyezamu Kwizera Olivier, Manase Mutatu n'abandi.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na ISIMBI batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bibabaje kuba iyi kipe isa n'aho yirengagije ibibazo by'abakinnyi bayifitiye amasezerano.

Yagize ati“twe ubu twaratuje nta kindi twarenzaho. Ibaze ibihe turimo ariko ntabwo ubuyobozi bushaka kutwishyura, amasezerano yarahagaze ntibaduha n'ibirarane byose badufitiye, ubuse tubayeho dute? Kuva mu kwa 3 icyorezo kije twishyuwe ukwezi 1, ubwo se koko tubayeho dute.”

Undi yavuze ko babihoreye kuko aho babategeye bahazi, ngo nta mukinnyi uzatangira imyitozo adahawe ibyo agombwa.

Yagize ati“twahisemo kwicecekera ariko ukuri ni uko ntabwo wakumva ngo barimo kugura abandi bakinnyi ndetse banabishyura wowe bakigufitiye ibirarane ngo bigushimishishe, ubu gahunda ni uko nta mukinnyi uzatangira imyitozo adahawe ibyo agombwa.”

Ubwo iyi kipe yari imaze kwishyura ukwezi wa Gashyantare, umuvugizi w'iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yabwiye ISIMBI ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka n'andi mafaranga bakishyura abakinnyi ibirarane bisigaye.

Bamwe mu bakinnyi ntibumva uburyo bagura abakinnyi kandi bagifitiwe ibirarane


source http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-ntibishimye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)