Nyuma yo gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports umwaka umwe, Babuwa Samson ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania nyuma y'uko iyi kipe irimo kumwifuza.
Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka nyuma yo gutandukana na Sunrise FC.
Amakuru ISIMBI.RW yamenye ni uko nyuma yo gusinyira iyi kipe, Simba SC yakomeje kumwegera ishaka ko ayerekezamo.
Amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko isaha n'isaha uyu musore yaba umukinnyi wa Simba SC.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI.RW, Babuwa Samson yavuze ko ayo makuru ari yo ko ubu umuhagarariye arimo kuganira na Simba SC, bikunze azayerekezamo.
Yaize ati“nibyo. Umpagarariye arimo kuvugana na Simba SC bikunze nagenda. Amasezerano yanjye muri Kiyovu Sports arabinyemerera ntabwo bizaba ikibazo.”
Uyu musore ubwo yasinyaga amasezerano muri Kiyovu Sports yashyizemo ingingo ivuga ko mu gihe yabona ikipe imwifuza hanze y'u Rwanda azahita agenda ubundi bakishyura Kiyovu Sports miliyoni 10.
Babuwa Samson yasinyiye Kiyovu Sports kuri miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, hari nyuma y'uko asoje amasezerano ye muri Sunrise FC ndetse anabaye umuntu watsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 aho yatsinze ibitego 16.
source http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-wasinyiye-kiyovu-sports-ashobora-kwerekeza-muri-simba-sc