Ni mu gihe gashize iminsi ibiri, guverinoma y'u Rwanda ifashe umwanzuro wo gukomorera insengero zubahirije amabwiriza ya Minisitiri w'Ubuzima kuba zakongera gukorerwamo misa n'amateraniro.
Nkurikiyinka Valens, Umuvugizi w' Abahamya ba Yehova mu mujyi wa Kigali yabwiye UKWEZI k obo batazasubira mu nzu z'abahamya ba Yehova kongera gusengeramo icyorezo cya coronavirus kitarava mu nzira kuko imibare y'abandura ikiyongera.
Yagize ati “Ikidushishikaje si amafaranga y'amaturo ikidushishikaje ni ubuzima, niyo mpamvu tutazajya mu nsengero nubwo amabwiriza abiduhera uburenganzira. Kuba amazu dusengeramo yarahagaze ntacyo bivuze igifite icyo kivuze ni uko abantu bakomeza gutera imbere mu buryo bw'umwuka”.
Umwanzuro bafashe wo kudasubira guteranira hamwe kugeza coronavirus ivuye mu nzira ushingiye kuri bibiliya kuko bibiliya isaba abantu kurinda ubuzima bwabo no kugira amakenga (imigani:22,3 /Imigani 14,15/Umubwiriza 7,12).
Avuga ko icyemezo bafashe kidashingiye ku kuba babona kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w'ubuzima bwabananira, ati “Ntabwo kubahiriza amabwiriza byatunanira kuko ku nzu z'ubwami bw'abahamya ba Yehova hashize umwaka n'igice tuhashize kandagirukabare na hand sanitizers mu rwego rwo kurinda ubuzima kuko ubuzima ni impano ikomeye duhabwa na Yehova”.
Ubwo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo hagaragaraga icyorezo cya coronavirus niko Abahamya ba Yehova bafashe umwanzuro wo gushyiraho kandagira ukarabe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abajya mu nsengero.
Amabwiriza ya Minisitiri w'Ubuzima azajya asuzumirwaho n'inzego z'ibanze mbere yo kwemerera abantu kujya mu nsengero mu materaniro cyangwa misa, arimo kuba urwo rusengero rwarashyizeho uburyo bwo gutura hakoreshejwe mobile money, kuba zifite kandagira ukarabe cyangwa imiti yica udukoko ku miryango, no kuba zarashushanyije ku ndebe ku buryo abajya mu nsengero bicara bahanye intera.
Imwe mu mazu y'Ubwami y'Abahamya ba Yehova
Mu gihe u Rwanda rwose rwari muri gahunda ya Guma mu rugo, ibikorwa hafi ya byose byarahagaritswe kubera coronavirus hari abapasiteri bumvikanye basaba abayoboke babo gutanga amaturo n'ibyacumi bakoresheje mobile money.
Abo bapasiteri bavugaga ko impamvu ari uko nubwo amateraniro itarimo aba hari ibindi bikorwa bisaba insengero byarimo bikorwa birimo nko gusukura ku nsengero, kwishyura amazi n'umuriro n'ibindi.
Ati “Impamvu tutazasubira mu nsengero mbere y'uko coronavirus irangira ni mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwandura kubera igiterane cyacu”.
Nkurikiyinka avuga abapasiteri badakwiye gushyira imbere gutungwa n'amaturo kuko ngo ibyo muri bibiliya byari ibyo mu isezerano rya kera.
Yagize ati “Pawulo yakoraga amahema kugira ngo abone ikimutunga. Pasiteri akwiye gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza awukorana ubwitange”.
Abahamya ba Yehova ntabwo batanga amaturo, ahubwo umuhamya wa Yehova ku bushake bwe akora mu byo atunze agatera inkunga umuryango w'Abahamya ba Yehoza.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Inzu z'Ubwami bw'Abahamya ba Yehova zigera kuri 400, naho abahamya ba Yehoba bose hamwe ni 31 000.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Abahamya-ba-Yehova-bati-ntituzasubira-mu-nsengero-coronavirus-itavuye-mu-nzira-icyo-dushyira-imbere-ni-ubuzima-si-amaturo