Young Grace yavuze ku byo gusubirana n'uwamuteye inda cyangwa niba afite undi mukunzi(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana na Rwabuhihi Hubert bakundanaga ariko akamutera inda, avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na we, cyane ko ubu hari undi yiyumvamo muri iyi minsi n'ubwo batarajya mu rukundo.

Umwaka ushize ni bwo urukundo rwa Rwabuhihi Hubert Pique na Young Grace rwavuzwe cyane ndetse uyu musore yari yaranateye ivi amwambika impeta amusaba ko bazabana.

Abantu baje gutungurwa no kumva ko aba bombi batandukanye kandi Young Grace yari atwite inda ye, yaje no kwibuaruka umwana w'umukobwa tariki ya 24 Kanama 2019.

Aganira na ISMBI.RW, Young Grace yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na se w'umwana.

Yagize ati“ntabwo nkunda gusubira inyuma cyane, byangora cyane kandi byamvuna ngo nsubire inyuma njye kuba nasaba papa diamante ko dusubirana, ntabwo bishoboka, si mwanga ni papa w'umwana wanjye, yampaye icyana cyiza, ndamwubaha ariko nta kintu wampa ngo dusubirane kubera ko ntabwo nkimukunda. Kereka umwana wanjye yarakuze akabinsaba aho nabikora ariko nta mafaranga wampa ngo dusubirane.”

Yakomeje anavuga ko nta mukunzi afite kuri ubu uretse inshuti magara, akaba anateganya kubyara abandi bana aho yumva byibuze azabyara abana nka batanu.

Ngo nta kintu kibaho cyatuma basubirana

Reba ikiganiro hano na Young Grace



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/young-grace-yavuze-ku-byo-gusubirana-n-uwamuteye-inda-cyangwa-niba-afite-undi-mukunzi-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)