Urukiko rwategetse ko Kabuga yoherezwa kuburanishirizwa i Arusha

webrwanda
0

Saa munani ku isaha y'I Paris ari nayo yo mu Rwanda nibwo Kabuga yagejejwe mu Rukiko rw'Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha. Akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n'ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari atwawe mu igare ry'abafite intege nke ndetse anambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yamaze umwanya munini aganira n'umwunganizi we nyuma anavugana n'abo mu muryango we badasiba mu iburanisha kuva uru rubanza rwatangira.

Ni ku nshuro ya gatatu yari agaragaye mu rukiko, kuko mu iburanisha riheruka yahakaniye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma, kuko ngo atigeze yica umututsi n'umwe dore ko ngo bari abakiliya be ndetse ko yajyaga abaguriza amafaranga.

Mu cyumba cy'iburanisha harimo abantu benshi bo mu muryango wa Kabuga ndetse n'abandi barengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje kumva icyo urukiko rwanzura ku ho agomba kuburanishirizwa.

Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w'uko uyu mugabo w'imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z'ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy'abunganizi be cy'uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y'ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n'abana be.



Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)