Yatwitse umukobwa we nyuma yo kumva avuga ko agiye kuva muri Islam akajya mu Bakirisitu

webrwanda
0

Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo uyu mukobwa Rehema yatwitswe na se. Sheikh Hussein Byaruhanga, usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini ya Isalam muri Uganda yasutse essence kumukobwa yibyariye aramutwika kuko agiye kujya mu bakirisitu.

Uyu mukobwa yahiye hafi umubiri wose, kuko yajyanywe ku bitaro afite ibikomere ku maguru, mu nda, mu mbavu, ku ijosi, mu mugongo, no ku mbutwe.

Uyu mukobwa yatwitswe na se ubwo bari bajyanye mu kazi mu mujyi wa Mbarara nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru kitwa Morning Star. Ubwo yari Mbarara ingendo nibwo zahagaritswe kubera covid-19 agumayo kwa mukuru we akajya yumva radio ya gikirisitu birangiye yumvise agomba kuva muri Islam.

Aganira n'itangazamakuru ari ku gitanda cyo kwa muganga yagize ati “Ubwo naganiraga n'inshuti ya papa yakundaga kumva radio ya gikirisitu yansobanuriye Kristu numva ndanyuzwe mfata icyemezo cyo kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza”.

Akomeza agira ati “Ubwo naganiraga n'iyo nshuti ya papa, Papa yumvise turi kuvuga ibintu bya gikirisitu ahita abyuka araza arankubita, inshyi, n'imigeri”.

Nyuma yo kumukubita imigeri nibwo ngo yasanze bidahagije ajya kuzana akabido ka essence aramudoka avuga ‘ngo ku kwica aho kugira ngo uzage mu bakirisitu'.



Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)