Uyu muhanzi uri mu bakiri bato ariko bafite impano zo guhangwa amaso muri muzika Nyarwanda amaze gukora indirimbo zirimo iyo yakoranye na MC Tino yitwa ‘Uzaperereze', iyitwa ‘Ijana ku Ijana' n'izindi zitandukanye.
Kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Ndatuje' yari yarasohotse mu buryo bw'amajwi mu mwaka ushize wa 2019.
Ni indirimbo irimo amagambo y'urukundo agaragaza uburyo umuntu atuza iyo yahisemo neza umukunzi bazabana kugeza gupfa.
Mu ndirimbo ‘Ndatuje' uyu muhanzi agira inama abashaka abakunzi kubanza gushishoza kuko ibishashagirana siko byose biba ‘Ari zahabu'.
Audio ya Ndatuje yakorewe muri Touch Music na Trackslyayer, video yakozwe na Fab Lab.
Nelly Kelba yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019, aho mbere yakoraga muzika mu buryo bwo gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi ibizwi nka ‘Karaoke na live band' mu birori bitandukanye.
Atangaza ko imishinga afite imbere ari myinshi ,harimo gukora umuziki mwiza kandi wubaka no kuwumenyekanisha.
Uyu musore w'imyaka 23, yasoje amashuri y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na mudasobwa [Conputer Sciences].
Reba hano indirimbo 'Ndatuje' ya Nelly Kelba
Reba hano izindi ndirimbo za Nelly Kelba
Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!