U Burundi bwasabwe ibisobanuro ku bitero biherutse kwibasira u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Editor
U Rwanda kandi rwasabye Guverinoma y'u Burundi kugaragaza itsinda ry'abantu bitwaje intwaro bagabye igitero muri Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020.
Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe
Bimwe mu bikoresho abagabye icyo gitero bari bitwaje barabyambuwe
Ingabo z'u Rwanda zivuga ko zasubije inyuma abo barwanyi baturutse i Burundi, mu masaha y'igicuku bagaba igitero ku mudugudu uherereye mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, ariko basanga Ingabo z'u Rwanda ziri maso, bane mu bagabye igitero bahasiga ubuzima, abandi batatu barafatwa.
Icyakurikiyeho ni uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku ruhande rw'u Rwanda yandikiye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ku ruhande rw'u Burundi, ibaruwa isaba ibisobanuro kuri abo bantu bateye u Rwanda baturutse i Burundi.
Iyo baruwa kandi ivuga ko abagabye icyo gitero bahise bahungira i Burundi, u Rwanda rukaba rusaba u Burundi guta muri yombi abagabye icyo gitero no kubashyikiriza inkiko, cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bisobanure ku byo bashinjwa, nk'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu Rwanda yabitangarije ikinyamakuru KT Press.
Iyo baruwa ngo u Rwanda rwayoherere u Burundi ku wa Gatandatu uwo munsi ibitero bikimara kuba, ariko Guverinoma y'u Burundi ngo ntirasubiza.

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)