Abakinnyi ba AS Kigali mu gihirahiro

webrwanda
0

Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali bari mu gihirahiro nyuma y'uko shampiyona isojwe iyi kipe ibafitiye ibirarane by'amezi 2 bakaba batazi igihe bazayishyurirwa, ni mu gihe bamwe basoje amasezerano ya bo batazakomezanya n'iyi kipe.

Abakinnyi baganiriye n'ikinyamakuru ISIMBI batifuje ko amazina ya bo atangazwa, bavuga ko ubu ibintu bitifashe neza kuko baheruka amafaranga y'ukwezi 3, kandi ngo iyi kipe ntiyigeze ihagarika imishahara ya bo ngo babimenye babe baraniteguye.

Nyuma y'uko shampiyona isojwe, bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano bo bafite impungenge ko bashobora gutandukana n'iyi kipe batabonye amafaranga ya bo bakoreye, ni mu gihe ubuyobozi bumaze igihe ngo bubizeza ibitangaza.

Yagize ati“nk'ubu shampiyona yararangiye, bamwe ntibakiri abakinnyi ba AS Kigali kuko basoje amasezerano, hari amafaranga y'amezi 2 ubuyobozi budufitiye, ubwo se umuntu yakwizera ko azayabona yarahavuye? Ubuyobozi bwirirwa butwizeza ibitangaza ariko noneho barabuze neza.”

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n'umunyamabanga w'iyi kipe, Francis ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni ye ngendanwa.

Abakinnyi ba AS Kigali barayishyuza amezi 2


source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-as-kigali-mu-gihirahiro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)