Nyuma yo gushyingiranwa bagurishije byose nakazi barasezera kugirango batembere isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihe bitatu by’ingenzi biba mu buzima bw’umuntu ni ukuvuka, gushyingirwa no gupfa. Buri kiciro muri ibi bitatu gifatwa nk’itangiriro ry’ubuzima bushya. Iyo umuntu ashyingiwe icyo aba yitezweho ni ugukora cyane kugira ngo umuryango we uzabeho neza ariko siko byagenze kuri Matt na Jessica Johnson.

Aba bo nyuma yo gushyingirwa bagurishije inzu yabo, bahagarika imirimo bakoraga, umwe yari manager undi ari inzobere mu bijyanye n’icungamutungo bagura yacht ubwato bukoreshwa mu kurya iraha ubu bamaze imyaka ine batemberana n’ipusi yabo.

Bamaze gusura ibihugu 16, birimo Bahamas, Jamaica, Cuba na Peru kandi ntabwo bafite gahunda yo guhagarika iki gikorwa abenshi batekereza ko ari ukwaya.

Iki cyemezo bombi bacyumvikanyeho mbere y’uko bashyingiranwa. Banzura ko bakeneye ubwato bw’iraha kugira ngo bazabashe kuzenguruka mu mazi y’Isi.

Jessica ati “Muri 2011 nibwo twagurishije inzu yacu. Tujya mu butembere buzamara imyaka 5, cyangwa 6 no hejuru yayo nta kibazo”.
Akomeza agira ati “Uru rugendo rukomeza umubano wacu, iyo abantu bashyingiranywe bagahita bajya mu kazi ntabwo bagira umwana wo gushimangira umubano wabo”.

Matt na Jessica batangiye gukundana biga mu mashuri yisumbuye, bakomeza bakundana biga muri kaminuza bararangiza bombi babona akazi keza bakorera amafaranga bararunda babona gushyingiranwa.

Uyu mugore n’umugabo bavuga ko batekereje bagasanga nibaguma mu gihugu cyabo bakajya bareba televiziyo gusa nta rwibutso buri umwe yari kuzaha undi. Ntabwo bicuza icyemezo bafashe kuko babanje kucyumvikanaho kandi bakagihurizaho.



source https://www.hillywood.rw/?p=74111
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)