Ally Niyonzima avuga ko atazi icyo azira gituma kuva yagera muri iyi kipe muri Mutarama 2020 yishyurwa igice cy'ukwezi gusa, ngo ni mu gihe iyi kipe irajwe ishinga no kumusinyisha andi masezerano.
Uyu musore avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza yafasha umukinnyi ariko na none ngo ntabwo yakwihandagaza ngo avuge ko bameranye neza.
Yaize ati“ni ikipe nziza, ndayishimira yanafasha umukinnyi gutera imbere ariko ubu ntabwo tumeranye neza, n'abandi bamaze guhembwa ariko njye nta kintu nigeze mbona ariko ndakeka ni ibihe, bizarangira ibintu bisubire mu buryo ariko ntabwo byanshimishije kubona barahembye abandi njyewe singire ikintu mbona.”
Aganira na RBA yakomeje avuga ko amaze 4 yicaye adakora kandi afite umuryango umubaza buri kimwe, gusa ngo nk'umugabo aba agomba gushaka ibisubizo.
Avuga ko hari ibintu umuntu aba ashobora kwihanganira n'ibyo atakwihanganira, ngo kuva yagera muri Rayon Sports yishyuwe igice cy'umushahara ungana n'ibihumbi 400 gusa.
Yagize ati“ugiyemo ideni umukinnyi ry'amezi 2 yakwihangana ariko hari ibintu na we adashobora kwihanganira iyo bigeze mu mezi 4, kuko nanjye haba hari ibinsunika, ubu icya kubwira ko kuva njyeze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Mbere nabonye igice cy'umushahara, n'ubwo baza bakabihakana gusa ni ko kuri njyewe nabonye ibihumbi 400 gusa kuva nasinya muri Rayon Sports, sinzi icyo nzira kuko nanabandikiye mbabaza impamvu batampemba ariko nta gisubizo nabonye.”
Ally Niyonzima avuga ko iyi kipe yasinyiye amezi 6 mu kwa Mbere, yifuza ko bagirana ibiganiro ngo babe bamwongerera amasezerano , gusa avuga ko atiteguye kuba yagirana na bo ibiganiro mu gihe bakimufitiye amadeni ari na yo mpamvu yabasabye kubanza gukemura ibya mbere.
source http://isimbi.rw/siporo/article/nanjye-icyo-nzira-sinkizi-ally-niyonzima