
Umugabo witwa Uwiringiyimana wo mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro Akarere ka Musanze, usanzwe ashinzwe umutekano mu Mudugudu Murora arakekwaho kwica mugenzi we ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahama witwa Mutuyimana.
Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kamena 2020, aho inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zahise zigera ahakorewe aya mahano, ariko bakaba bahavuye batarabona uwayakoze.
Uyu Uwiringiyimana w’imyaka 27 ngo hari hashize iminsi itatu yonyine anatemye umugore we aramukomeretsa bikomeye, aho n’ubu akivurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho bivugwa ko uyu nyakwigendera bari basangiye akazi yamenye aho Uwiringiyimana yihishe, agiye kureberayo ngo yiyambaze Polisi imufate Uwiringiyimana ahita amutanga kumubona aramutema ahita apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Habinshuti Anaclet yavuze ko umutekano w’abaturage urinzwe kandi uwakoze amahano akomeje gushakishwa.
Yagize ati " Uwiringiyimana yari amaze iminsi atemye umugore we kubera amakimbirane bagiranaga yo kutumvikana aratoroka, abaturage bagize ubwoba bahumure inzego zishinzwe umutekano zikomeje kumushakisha ntibagire impungenge umutekano wabo urarinzwe".
Mu gihe hakiri gushakishwa Uwiringiyimana wishe mugenzi we, umurambo wa nyakwigendera uruhukiye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.
Source : igihe.com