Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kwizera Olivier avuga ko ubu nta kipe afite ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Gasogi United. Ku makuru amwerekeza muri Rayon Sports ngo ategereje umuvugisha.
Mu minsi ishize ni bwo perezida w'iyi kipe, KNC yari yahamije ko Kwizera Olivier ari umukinnyi w'iyi kipe ndetse ko ikipe imwifuza yabegera.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yahamije ko amasezerano ye muri Gasogi United yayasoje gusa ngo hari ibiganiro byatangiye.
Yagize atini byo amasezerano yanjye muri Gasogi United narayasoje. Ntabwo ndongera ariko twaravuganye ariko ntibirarangira.”
Ku makuru yavugaga ko uyu musore ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ngo abe yayerekezamo, cyane ko bamaze kuvugana hasigaye kumwishyura ibyo bemeranyijwe, yavuze ko nta byinshi yabivugaho gusa ngo ategereje ko bamwegera.
Yagize ati“Rayon Sports ni byo nakubwiraga njye ntegereje umuntu unyegera tukavugana. Ntabwo nakubwira ngo ibiganiro byaratangiye, oya.”
Kwizera Olivier nyuma yo kuva muri Afurika y'Epfo atandukanye na Free State Stars muri Gashyantare 2019, yamaze hafi umwaka nta kipe aho yaje gusinya muri Gasogi United amezi 6 mu mpera za 2019.
source http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-rayon-sports-amasezerano-ye-na-gasogi-united