Inzu itunganya umuziki ya MAE Music izanye ingufu, yatangiranye na producer Trackslayer

webrwanda
0

Ku wa Gatanu ku itariki ya 12 Kamena ni bwo uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda rwungutse izindi ngufu ubwo inzu itunganya umuziki ya MAE Music yashyiraga hanze indirimbo 2 z'bahanzi batangiranye na yo, Samila na King Lick.

Iyi nzu ku ikubitiro yatangiranye n'abahanzi bakizamuka, umukobwa Samila wasohoye indirimbo Gezayo na King Lick wasohoye Inkovu, izi ndirimbo zikaba zasohotse mu buryo n'amajwi n'amashusho.

Umuyobozi w'iyi nzu Niyonzima Djuma Patrick uzwi nka El Lucifer yatangaje ko bafite intego yo gukomereza aho abandi bagejeje ndetse bafite umwihariko wo gukora indirimbo nyishi mu gihe gito.

Yagize ati” Twiyemeje gufasha impano nshyashya mu muziki no muri cinema bakarenga imbibi z'u Rwanda mu bihangano bifite umwimerere mu myandikire, tuje no kusa ikivi mu kuzamura impano ku isoko ry'u Rwanda.”

Akomeza avuga ko ubu bafite abahanzi batatu ndetse bamaze gukora indirimbo zirenga eshanu mu gihe gito batangiye, izigera kuri enye zifite amashusho.

Uretse abahanzi babiri twavuze haruguru, batangiranye n'abahanzi batatu undi akaba yitwa Mukombozi ufite inkomoko mu Burundi nawe indirimbo ye nshyashya ikaba yitezwe mu gihe gito.

MAE Music n'ubwo ari nshya mu muziki, imaze umwaka n'igice ikora aho batangiriye muri Cinema bitwa MAE Films, bakora film zibanda ku muco wa kinyafurika, nk'iyatambukaga kuri TV10 yitwa Ururabyo Rwumye, 2 bajyanye muri festival hanze y'u Rwanda ndetse hari n'izitarasohoka.

Binjiye mu muziki ku izina rya M.A.E.Music aho biyemeje gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda, yemeza ko bifitiye studio yabo yitwa Sun Music bakoreramo iherereye Kacyiru aho kugeza ubu bari gukorana n'aba producer batatu mu buryo bw'amajwi ari bo Trackslayer, Vavana Wiz Beat, mu buryo bw'amashusho ni Fab Lab Pro.

Samila wasohoye iyitwa Gezayo
Inkovu y'urukundo ya King Lick

Reba Gezayo ya Samila

Reba Inkovu ya King Lick



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/producer-trackslayer-yatangiranye-n-inzu-itunganya-umuziki-ya-mae-music-izanye-ingufu-zidasanzwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)