Impamvu igurwa rya Uwiringiyimana muri Rayon Sports ryagizwe ibanga

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ni bwo haje inkuru z'uko myugariro wa Gicumbi usoje amasezerano, Uwiringiyimana Christophe yasinyiye Rayon Sports, gusa impande zombi ntabwo ntizirabitangaza.

Amakuru avua ko uyu musore byarangiye yamaze gusinya imyaka 3 mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ubwo ari umukinnyi wari usoje amasezerano, Gicumbi FC izahabwa indezo y'ibihumbi 500, kuko ni yo yamuzamuye imukuye mu mikino y'Umurenge Kagame Cup.

Umunyamabanga wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine yagize yabwiye ISIMBI ati“nitwe twerekanye impano ye, hari ibyo Rayon Sports itugomba, ibihumbi 500 by'indezo biri no mu rwandiko rumurekura twamuhaye(release letter), ni byo twamurekuye tuvuga ko tumutanze muri Rayon Sports.”

Kuba ubuyobozi bw'ikipe ya Gicumbi FC bwemeza ko bwarekuye uyu musore bavuga ko agiye muri Rayon Sports, ariko umukinnyi n'ikipe bakaba batarabyemeza, ISIMBI yagerageje kumenya impamvu maze umwe mu bayobozi b'iyi kipe utifuje ko amazina ajya hanze, avuga ko n'umukinnyi yasabwe kutagira ikintu na kimwe avuga ku isinya rye muri iyi ikipe, impamvu ngo nta y'indi ni uko Rayon Sports ishaka kuzatangira gutangaza abakinnyi yaguze igihe cya nyacyo kigeze.

Biteganyijwe guhera tariki ya 21 Kamena 2020 iyi kipe ari bwo izatangira kugenda itangaza abakinnyi yasinyishije cyane ko atari we mukinnyi wenyine iyi kipe yasinyishije.

Mu kiganiro urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko bamaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5, bakaba basigaje abandi 2.

Uwiringiyimana Christophe ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina mu mutima w'ubwugarizi ndetse akaba yanakina ku ruhande rw'ibumoso yugarira

Uwiringiyimana Christophe, uwa 3 mu bahagaze uhereye ibumoso yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports


source http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-igurwa-rya-uwiringiyimana-muri-rayon-sports-ryagizwe-ibanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)