Ikibazo cya Bukuru Christophe cyamubujije gukinira Amavubi cyaba cyarakemutse? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma asizwe n'umutoza w'ikipe y'igihugu kubera ko bikekwa ko yaba yarakiniye u Burundi, uyu mukinnyi avuga ko we nta kibazo na kimwe cyo gukemura gihari kuko ari umunyarwanda kandi atazigera akinira na rimwe ikipe y'igihugu y'u Burundi.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Bukuru Christophe yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yari mu bakinnyi 28 umutoza w'ikipe y'igihugu yahamagaye yitegura imikino ibiri ya gishuti mu mpera z'uku kwezi harimo uzahuza Amavubi na Cameroon i Yaounde tariki ya 24 ndetse n'uzayahuza na Congo Brazaville i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.

Uyu musore ntiyaje kugaragara ku rutonde rwa nyuma rw'abakinnyi 26 umutoza Mashami Vincent yahagurukanye yerekeza muri Cameroun kubera ko byavugwaga ko yaba yarakiniye ikipe y'igihugu y'u Burundi.

Icyo gihe uyu musore yavuze ko atigeze akinira u Burundi n'ubwo yahamagawe ndetse akanitabira umwiherero wa bo ariko atigeze akinira u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI.RW, kugira ngo imenye niba iki kibazo cyaba cyamubujije gukinira Amavubi cyarakurikiranywe kigakemuka, Bukuru Christophe yavuze ko we ari umunyarwanda azakinira Amavubi ndetse ko nta n'ibyo gukurikirana bihari kuko atigeze akinira u Burundi.

Yagize ati“igihe icyo ari cyo cyose nakinira Amavubi kuko ni igihugu cyanjye. Ibyo gukinira u Burundi sibyo njyewe ndi umunyarwanda kandi nkunda igihugu cyanjye ibyo byose ntabwo ari byo, nta no kubitindaho.”

Bukuru Christophe ni umukinnyi w'ikipe ya APR FC afite imyaka 23, amaze igihe kinini muri Shampiyona y'u Rwanda, yazamukiye mu cyiciro cya kabiri muri SEC Academy yagezemo mu mwaka wa 2015, nyuma yaje gukomereza muri Rwamagana City nabwo mu cyiciro cya kabiri aza kujya muri Mukura VS yamazemo imyaka ibiri yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe ari naho yavuye ajya muri APR FC nyuma ya shampiyona ya 218-19.



source http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-cya-bukuru-christophe-cyamubujije-gukinira-amavubi-cyaba-cyarakemutse
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)