Ijambo rya Mwishywa wa Adebayor wamaze gusinyira Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, rutahizamu w'umunya-Togo, Alex Nyarko Harlley akaba mwishywa w'umukinnyi wabiciye bigacika muri Afurika, Emmanuel Adebayor yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe ndetse yizeye ko bazandikana amateka.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yari acecetse cyane ku isoko ry'igura, aho bamwe mu bakunzi ba yo bari barihebye bitewe n'uko buri gihe bumvaga yasinyishije abana gusa.

Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore watakiye Las Vegas Lights FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi kipe batandukanye muri 2018.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, abinyujije mu mashusho yohereje yagize ati“muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira, tuzabonane umwaka utaha w'imikino, reka twandikire amateka hamwe, murabeho.”

Alex Nyarko Harlley w'imyaka 27 wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports, ubu yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC

Yakinaga muri Georgia Revolution FC mu cyiciro cya 4 muri USA
Yasinyiye Rayon Sports


source http://isimbi.rw/siporo/article/ijambo-rya-mwishywa-wa-adebayor-wamaze-gusinyira-rayon-sports
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)