Igisupusupu yashoye ibihumbi 280Frw mu irushanwa yise 'IsubirehoChallenge'

webrwanda
0

Indirimbo 'Isubireho' ya Nsengiyumva yagiye hanze ku wa 10 Kamena 2020, ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Uyu muhanzi yabwiye UKWEZI ko yayikoze agamije gukebura urubyiruko muri rusange rukururwa n'amaraha rukishora mu ngeso mbi.

Kuri ubu hashyizweho irushanwa ryiswe “isubirehochallenge” rigamije kumenyekanisha iyi ndirimbo.

Ubuyobozi bwa Boss Papa Label butangaza ko ritangira kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 risozwe ku wa 17 Nyakanga 2020.

Umujyanama Wungirije muri Boss Papa Label , Nzasangamariya Amandine yabwiye UKWEZI ko intego nyamukuru y'iri rushanwa bashyizeho ari ukugira ngo bamenyekanishe indirimbo nshya y'uyu muhanzi ariko banafashe mu guteza imbere ababyinnyi.

Yakomeje agira ati "Intego nyamukuru ni ukumenyekanisha indirimbo ariko nanone turashaka gufasha ababyinnyi ngo nabo bazamuke barusheho kugira imbaraga mubyo bakora bumve ko hari ubiha agaciro."

Reba hano indirimbo 'Isubireho

Uhatana muri iri rushanwa asabwa gukoresha Instagram akifata amashusho abyina indirimbo “Isubireho” hanyuma akayishyira kuri urwo rubuga akamenyesha [Tag] Nsengiyumva Francois ndetse na Amadine akongeraho #isubirehochallenge.

Izo video ziratangira gushyirwa kuri konti ya Instagram ya Nsengiyumva guhera ku wa 16 Kamena 2020.

Amashusho [Video] izakundwa na benshi [Likes] igatangwaho n'ibitekereo byinshi niyo izaba itsinze aho izahembwa amadorali 150 angana n'amanyarwanda 14 3500 Frw.

Ku rubuga rwa Facebook, umuntu asabwa gufata indirimbo “Isubireho” kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa hanyuma akayisangiza inshuti ze agakoresha Tag yiswe #igisupusupu akamenyesha @Amandine250.

Uyu kandi anasabwa kuvuga ijambo yakunze muri iyi ndirimbo akanabwira abantu bamukurikira kuyisangiza n'abandi.

Kuri Facebook, hazatoranywa abanyamahirwe batanu, aho buri umwe azahembwa amadorali 30 angana n'amanyarwanda 28 960 Frw.

Bivuze ko uko ari batanu bazagabana amadorali 150 angana n'amanyarwanda 14 3500 Frw.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Nsengiyumva



source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Igisupusupu-yashoye-ibihumbi-280Frw-mu-irushanwa-yise-IsubirehoChallenge
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)