Uyu mukecuru wo mu murenge wa Huye akagari ka Rukira, Umudugudu wa Gitwa avuga ko kuba iyi myaka yose ishize atarubakirwa habayemo uburangare bw'abayobozi bamwegereye.
Ubwo inzu yasenywaga n'ibiza, ubuyobozi bwamweretse aho ajya gucumbika, hashize iminsi bumutegeka ko iyo nzu agomba kujya ayishyura akoresheje amafaranga y'inkunga y'ingoboka ihabwa abasaza n'abakecuru batishoboye.
Ati “Nasenyewe n'ibiza, haje umuyobozi w'akagari n'umukuru w'umudugudu banyasiriza udutwi, bajya kunshumbikira aho hantu nshumbitse, bavuga ko inzu yanjye bazayubaka kandi bazagira vuba. Umukuru w'umudugudu aca hirya ajya kungambanira ngo amafaranga mfata y'abakecuru njye nyariha uwo muntu w'I Maraba”.
Amabati yahawe amaze amezi 10 abitse ku muturanyi
Amafaranga y'inkunga y'ingoboka ahabwa abakecuru batishoboye ntabwo arenze 7 500frw.
Umuyobozi w'umudugudu yabwiye uyu mucekuru ko impamvu inzu ye itubakwa ngo yuzure ari uko habuze abakora umuganda wo kumwubakira.
Avuga ko nko mu mwaka ahabwa imiganda ibiri. Mukabutera avuga ko nyuma yo kubona atubakirwa ngo inzu yuzure yagiye ku murenge gusaba ubuyobozi bw'umurenge ngo buzamutere inkunga y'umuganda, ngo umuyobozi w'umurenge ntiyabumuha.
Ati “Gitifu w'umurenge arambwira ngo wowe wanyiyemeyeho uziyubakire”.
Uyu mukecuru yibaza ukuntu yiyemeye kuri gitifu w'umurenge kandi ntaho bahuriye.
Ngo gitifu w'umurenge akimara kumwima ubufasha bw'umuganda nibwo yagiye ku karere aganira n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereyo myiza y'abaturage mu karere ka Huye ariko ngo ibi nabyo gitifu w'umurenge yabifashe nko kujya kumurega ku bamukuriye.
Mu kwezi kwa 8 k'umwaka ushize nibwo Visi Meya Annociata Kankesha yoherereje uyu mukecuru amabati ngo yubakirwe inzu yo kubamo ariko n'ubu aya mabati aracyabitse ku muturanyi we.
Abaturanyi ba Mukabutera bavuga ko inzu uyu mukecuru yubakiwe kugeza ubu itarasakarwa yamaze kwangirika ku buryo bisaba ko yashyirwa hasi yose ikazamurwa bundi bushya.
Rwamucyo Prosper, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Huye aganira na UKWEZI yavuze ko ubu iyi nzu y'uyu mukecuru igiye kubakwa atanga icyizere ko bitarenze Nzeri izaba yaruzuye akayihabwa.
Ati “Ni ikibazo twagize inzu twubakaga zisenywa n'ibiza ntabwo ari icye gusa, ikibazo cy'ibiza nawe urabizi ubu rero twari turi kuzamura izagiye zangirika, n'ubu hari ibikwa twateye ngo tuzamure dusakare, amabati yarabonetse iyi mpeshyi irayisiga yuzuye twayimuhaye”.
http://dlvr.it/RZ78MR
Post a Comment
0Comments