Espoir FC yasinyishije abakinnyi 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukora amavugurura mu ikipe yo mu karere ka Rusizi, Espoir FC ikirukana abatoza na bamwe mu bakinnyi, iyi yamaze gusinyisha aabkinnyi bagera kuri 5 amaseserano y'imyaka 2 kuri buri umwe.

Iyi kipe yari yatangiye yiyubaka ihereye mu batoza aho yamaze gusinyisha Gatera Moussa nk'umutoza mukuru.

Ikaba yakurikijeho gusimbuza bamwe mu bakinnyi batandukanye nayo, aho yamaze gusinyisha abagera kuri 5 mu gihe yatandukanye n'abarenga 10.

Ku isonga harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wakiniye amakipe nka Kiyovu Sports, AS Kigali na Marines.

Yasinyishije myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wari kapiteni wa Bukavu Dawa, Nahimana Ismaël

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wakiniraga Athletico Olympic FC y'i Burundi, Irakoze Dieudonne na we yamaze kuba umukinnyi wa Espoir FC.

Aba bakaba biyongera kuri Bizimana Djuma wakiniraga Gicumbi FC ndetse na Mutijima Gilbert wakiniraga Alpha FC mu cyiciro cya 2.

Shampiyona ishize Espoir FC yarangije ku mwanya wa 14 n'amanota 17, ikaba yararushaga Gicumbi FC ya 15 inota 1, ikarusha 2 Heroes FC ya nyuma amanota 2.

Umunyezamu Hategekimana Bonheur yamaze kuba umukinnyi wa Espoir FC
Ismael (4) yari kapiteni wa Bukavu Dawa


source http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-yasinyishije-abakinnyi-5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)