Dosiye y'umuherwe Mironko wavuzweho kwiba amashanyarazi yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0
By Akayezu Jean de Dieu

Amakuru y'uko uyu muherwe uyobora Uruganda rwa Mironko Plastique ari gukurikiranwa n'Ubushinjacyaha yemejwe na RIB aho yatangaje ko yamaze gukora dosiye ye ikayishyikiriza Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye bayitanze mu Bushinjacyaha ku wa 19 Kamena 2020.
Yakomeje agira ati “Amakuru menshi mwayabaza ubushinjacyaha kuko twamaze kubashyikiriza dosiye ye.”
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje ku rukuta rwa Twitter ko "Arakekwaho icyaha cyo kwiba umuriro wa REG. Dosiye twayakiriye ejo. Turayifatira umwanzuro wo kuyiregera Urukiko."
Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko ku wa 17 Kamena 2020, aribwo yatahuye ubujura bw'amashanyarazi bwakorwaga n'uru ruganda aho byavuzwe ko rwari rumaze igihe barayobeje insinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi.
Icyo gihe Umuyobozi w'Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre(uyu ni umuhungu wa Mironko Franҫois-Xavier) yavuze atunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n'amashanyarazi.

Umuherwe Mironko Francois washinze Uruganda Mironko Plastique, kuri ubu umuhungu we ari nawe muyobozi warwo yatawe muri yombi

source : ukwezi.rw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)