Brazil yabaye igihugu cya mbere kibonye abarwayi benshi ba Coronavirus umunsi umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisiteri y'Ubuzima muri Brazil ku wa Gatanu yatangaje ko nibura abantu bashya 54,771 aribo bagaragaweho Coronavirus bituma abamaze kuyandura mu gihugu hose bagera kuri 1,032,913. Imibare itangazwa n'iki gihugu igaragaza ko Brezil imaze kugaragaramo abantu 48,954 bamaze kwicwa n'iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019. Abahanga n'impuguke mu bijyanye n'ikwirakwira ry'indwara z'ibyorezo bagaragaza ko umubare w'abandura muri iki gihugu ushobora kurenga abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo Brezil ikaba igihugu cya mbere ku Isi kibasiwe n'iki cyorezo. Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse muri Brezil ku wa 26 Gashyantare 2020, ariko nyuma y'ukwezi kumwe nibwo muri iki gihugu imibare yazamutse cyane ku buryo abarwayi bashya bageze mu 3000 naho abapfaga bagera kuri 77. Icyo gihe nibwo Perezida wa Brezil Jair Bolsonaro yagereranyije iki cyorezo nk'ibicurane byoroheje ahamya ko abaturage b'igihugu cye bafite ubudahangarwa bw'umubiri badashobora kuzahazwa na Coronavirus.
http://dlvr.it/RZ43Wk

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)