Abanyamakuru babiri b'imikino bakunzwe mu gihugu ba City Radio berekeje kuri Radio10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Bruno Taifa na Muramira Regis, abanyamakuru b'imikino banditse izina mu Rwanda bakoreraga City Radio bamaze kwerekeza kuri Radio10.

Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'abanyamakuru ba siporo bakoreraga kuri Radio10 batandukanye n'iyi Radio aho berekeje ku y'indi igiye gutangira gukora mu minsi ya vuba.

Radio10 mu gushaka amaraso mashya yari yatwaye Sam Karenzi, Kazungu Claver, Jado Max, Mugenzi Faustin ngo bajye kuziba icyuho cy'abagiye.

Mu gukomeza kwiyubaka iyi kipe yahisemo gutwara abanyamakuru babiri bakoranaga kuri City Radio, akaba ari na bamwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu gisata cy'imikino hano mu Rwanda, Kalisa Bruno Taifa na Muramira Regis.

Aba banyamakuru bigaruriye imitima ya benshi bitewe n'uburyo bakoramo ikiganiro binyura benshi, impaka bajya n'ibindi, bageze aho benshi babita impanga ngo aho umwe yakora atari kumwe n'undi ntibyaba biryoshye.

Biteganyijwe ko bazajya bumvikana mu kiganiro Ten Sports kizajya gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa 10h kugeza saa 13h.

Regis Muramira yari amaze igihe kuri City Radio yerekeje kuri Radio10
Kalisa Bruno Taifa yamaze kwerekeza muri Radio10
Ikipe yose ya Ten Sports kuri Radio10


source http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamakuru-babiri-b-imikino-bakunzwe-mu-gihugu-ba-city-radio-berekeje-kuri-radio10
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)