Bagwaneza Yvonne w'imyaka 43, utuye mu Kagari ka Kanzeze mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha umugabo we Bahati Jean Claude w'imyaka 40 amavuta y'ubuto ndetse akamutera icyuma mu rubavu, amushinja uburaya no kumuca inyuma.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Mata, ahagana saa mbiri n'igice, aho abaturage bavuga ko bacitsemo igikuba bumvise amakimbirane y'uru rugo ahindutse urugomo rukomeye.
Abaturanyi bavuga ko Bahati yabanje gusukwaho amavuta y'ubuto ashyushye, nyuma umugore akamwongera kumutera icyuma mu rubavu, ibintu byatumye benshi bavuga ko yari agamije kumuhitana.
Nyamacumu Ildephonse, umwe mu baturage batuye hafi y'aho byabereye, yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze ari ubugome bukabije. Yagize ati: 'Biragoye kumva uburyo umuntu ashobora gutekereza gutwika uwo babana akoresheje amavuta y'ubuto hanyuma akongeraho kumutera icyuma. Ibi bigaragaza ko yari yabiteguye kandi yashakaga kumwica.'
Abaturage basaba ko abakora ibyaha nk'ibi bahanwa by'intangarugero, kandi ko n'ihohoterwa rikorerwa abagabo rikwiye kujya rifatirwa ingamba nk'irindi ryose.
Mukangarambe Amina, utuye muri santere ya Karumuna, yavuze ko aho kugera ku rwego rwo guhemukirana gutyo uwo mwashakanye, aba bombi bakabaye barifashishije ubuyobozi cyangwa bagahitamo gutandukana mu mahoro. Ati: 'Niba abantu batakibana neza, icyiza ni ugutandukana mu bwumvikane aho kwangiza ubuzima bw'undi. Ibi bibabaza cyane cyane abana babibonye.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye gutabara Bahati ajyanwa kwa muganga, naho umugore ukekwaho icyaha ahita ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Yemeje ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), ndetse amakuru y'ibanze agaragaza ko amakimbirane yari ashingiye ku byo umugore yashinjaga umugabo byo kumuca inyuma.
Yasabye abaturage kujya bihutira kwegera ubuyobozi mu igihe bagiranye amakimbirane, aho kwihanira kuko bikurura ibyaha n'ingaruka zikomeye ku miryango n'abana.