Umunsi ndya inyama mbisi - Sibomana Patrick uhagaze neza muri Ethiopia, icyo akumbuye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira Ethiopia Electricity, Sibomana Patrick Pappy yavuze ko ikintu cyamugoye cyane muri iki gihugu ari imirire yaho n'ikirere.

Mu Kwakira 2025 ni bwo Sibomana Patrick uzwi nka Pappy yasinyiye Ethiopia Electricity ikina mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia, hari nyuma yo gutandukana na Al Wehda yo muri Libya.

Uyu mukinnyi ntabwo byatinze gutangira kwigarurira imitima y'abakunzi b'iyi kipe bitewe n'imikinire ye.

Pappy watangiye ari umukinnyi usimbura, yaje gufatisha ubu akaba ari umukinnyi ubanza mu kibuga ndetse akaba amaze kuyitsindira ibitego 5.

Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ikintu kirimo kumufasha ari ugukora cyane.

Ati "Ikintu kirimo kumfasha ni ugusenga no gukora cyane no kumenya icyo nshaka, rero iyo uzi icyo ushaka ugikoraho. Ikindi ni ubunararibonye kuko hanze narahakinnye icyo bisaba ndakizi ndanagifite."

Yakomeje avuga ko Shampiyona ya Ethiopia ari Shampiyona ikomeye cyane isaba imbaraga bitewe n'ibibuga byaho.

Ati "Ni Shampiyona ikomeye cyane, ikipe ya mbere iraza igatsindwa n'iya nyuma, byarabaye ejo. Ni shampiyona isaba imbaraga bitewe n'ibibuga nta bibuga byiza bihari."

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yabwiye ISIMBI ko mu mezi 5 ahamaze ikintu cyamugoye ari ikirere ndetse n'imirire yaho.

Ati "Ikintu cyangoye ni ikirere n'imirere ariko ubu nta kibazo naramenyereye. Nta biryo bya Kigali wabona hano bakunda ibiryo by'imico yabo gakondo."

Kimwe mu biryo byamugoye yanarahiye ko atazongera kurya ni inyama zaho mbisi bakunda kurya.

Ati "Inyama mbisi hano barya naziriyeho ariko ibyakurikiyeho si nshaka kubivuga icyo wamenya ni uko nataye ibiro 5. Naraziriye ariko nahise ndwara mu nda."

Yakomeje kandi avuga ko nubwo amaze kumenyera ariko gukora akazi atari kumwe n'umuryango we biba bigoye.

Ati "Ikintu cya mbere kigora ni ugukumbura umuryango wawe n'abana ariko ubu twaramenyereye ubu tuvugana buri munsi ni nk'aho tuba turi kumwe. Twahisemo gushyira akazi imbere kuruta ibindi."

Yavuze ko ikintu akumbuye mu Rwanda ari umuryango we n'ibiryo kurya bya Kigali.

Ati "Nkumbuye umugore wanjye n'abana banjye, umuryango wanjye wose. Nkumbuye n'ibiryo byaho. Ubugari bw'imyumbati na Kawunga ndabikumbuye cyane."

Mu gihe habura imikino 15 ngo Shampiyona ya Ethiopia irangire, Ethiopia Electricity iri ku mwanya wa 5 n'amanota 34 irushanwa amanota 8 na Sidima ya mbere ifite 42, avuga ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Sibomana Patrick Pappy ni umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze yarwo bahagaze neza
Amaze gutsinda ibitego 5
Ubu ni umukinnyi ubanzamo muri Ethiopia Electricity
Pappy ni umukinnyi urimo gutangaza akazi gakomeye muri Ethiopia
Yagowe n'ibiryo n'ikirere ariko yamaze kumenyera
Amaze gutorwa nk'umukinnyi w'umukino inshuro nyinshi
Akumbuye umuryango we



Source : http://isimbi.rw/umunsi-ndya-inyama-mbisi-sibomana-patrick-uhagaze-neza-muri-ethiopia-icyo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)