Umwana w'imyaka 15 y'amavuko witwa Nsengumukiza Exos, umaze kumenyekana mu kuvuga amazina y'inka mu bukwe, yatangaje ko afite inzozi zo kuzatunga ikibanza mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mpano ye.
Nsengumukiza, wiga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yiyemeje gukoresha neza iyo mpano kugira ngo azabone ejo hazaza he atagombye gutegereza ubufasha bw'abandi. Avuga ko nubwo yakuriye mu buzima butoroshye, byatumye arushaho kugira umuhate wo gukora.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, uyu mwana yavuze ko kuba yararezwe na nyina gusa, kandi umuryango udafite ubushobozi buhagije, byatumye atekereza kare ku hazaza he.
Yagize ati 'Njyewe mba mvuga nti mama nta kibanza agira, papa we ntabwo tunabana. Iyo mbitekerejeho nibaza nti ejo hazaza hanjye nzahateganyiriza gute? Ni byo bituma nkora cyane nshaka kuzagira ikibanza n'inzu byanjye.'
Nsengumukiza yavuze ko amafaranga akura mu kazi ko kuvuga amazina y'inka ayakoresha mu kwishyura inzu umuryango ubamo, kugura ibiryo no kubona ibikoresho by'ishuri.
Ati 'Iyo mpembwe, tuvuge nk'ibihumbi nka mirongo itatu, mpita ntangira gutekereza niba inzu yishyuye, amakaye yo kwandikamo, ibiryo n'itike injyana ku ishuri. Iyo maze kubona ibyo nkeneye byose mpitamo ibikenewe cyane kurusha ibindi nkabanza kubikora.'
Nsengumukiza yavuze ko yatangiye kumva ashishikajwe no kuvuga amazina y'inka akiri muto cyane. Yari afite imyaka icyenda ubwo yitabiraga ubukwe akabona umuntu ubikora maze bikamushimisha cyane.
Yagize ati 'Nabonye umuntu uvuga amazina y'inka, arangije ndamukurikira ndamubaza nti ibyo wakoraga byitwa ngo iki? Ambwira ko babyita amazina y'inka. Namubwiye ko nabikunze, ambwira ko ubusanzwe bikorwa n'abantu bakuru.'
Nyuma yo kubyumva, yatangiye kwiyigisha akoresheje amashusho yo kuri YouTube, yigana uburyo ababikora babivuga ndetse aniga amahamba. Nyuma yaje kujya mu itorero, ahahurira n'umuntu wabikoraga neza amusaba ko yamwigisha kurushaho.
Uyu mwana yavuze ko amaze kumenya kuvuga amazina y'inka yabibwiye nyina, nubwo atari asanzwe abizi. Nyuma yo kumusobanurira, nyina yemeye kumushyigikira no kumushakira aho yatangira kubikorera.
Kuva icyo gihe, Nsengumukiza yatangiye kujya abona ibiraka mu bukwe butandukanye, bituma arushaho gukunda uwo mwuga.
Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bubi-yakuriyemo-inzozi-zo-kugura-ikibanza-i-kigali-umwana-muto-ukunzwe.html