U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo 2026 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryasinyanye amasezerano n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rya CAVB Men's Club Championship 2026, rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.


Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa
Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre (KCC).

Ku ruhande rwa FRVB yari hahagarariwe na Perezida wayo Raphaël Ngarambe, mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Madamu Bouchra Hajij.

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, hamwe n'abahagarariye amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa, arimo APR VC, Police VC na Kepler VC.

Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe 24 yabaye aya mbere iwayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Byitezwe ko iri rushanwa rizatanga n'itike ku makipe azabona amahirwe yo kwitabira Igikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Championship).

Perezida wa FRVB, Raphaël Ngarambe, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano yo kwakira irushanwa rikomeye nk'iri mu Rwanda, anagaragaza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu ndetse no ku mukino wa Volleyball muri rusange.

Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, agaragaza ko igihugu kimaze kwigaragaza mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku bayitabira.

Yagize ati: 'U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.'

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwagize uruhare runini mu guteza imbere siporo no guteza imbere impano z'urubyiruko.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira iri rushanwa, avuga ko ari ishema rikomeye ku gihugu.

Yagize ati: 'Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nk'abazakira, tuzereka abazitabira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye kandi rufite aho abakinnyi bashobora kugaragariza impano zabo.'

Mbere y'isinywa ry'aya masezerano, hanamuritswe ikirango cy'iri rushanwa rizabera i Kigali.

Iri rushanwa riheruka kuba mu 2025 mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryegukanywe na Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoje iri ku mwanya wa kane.

Amateka agaragaza ko mu 2022, ikipe ya Gisagara VC yakoze amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa, ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3â€"1 mu mukino wabereye i Kelibia muri Tunisia.

Iri rushanwa rya 2026 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, rikazahuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko rizaba ari amahirwe yo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.




Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwasinyanye-na-cavb-amasezerano-yo-kwakira-shampiyona-nyafurika-yamakipe-yabagabo-2026/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)