Twabwirwaga ko imibonano mpuzabitsina ari ibishitani, tuzapfa - Nadia wasabye impinduka #rwanda #RwOT

webrwanda
2

Umukinnyi wa filime Ishimwe Sandra wamamaye nka 'Nadia' muri filime y'uruhererekane 'City Maid', yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo byimbitse ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere aho kubakangisha igitsure gusa.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Sandra yavuze uburyo ababyeyi benshi bakoresha bwo kubuza abana gukora imibonano mpuzabitsina bubamo igitsure cyinshi, ariko ntibasobanurire abana ingaruka n'impamvu nyayo zo kwirinda.

Yagize ati 'Twebwe twakuze tubwirwa ko imibonano mpuzabitsina ari ibishitani, ko izagutera inda cyangwa ukazapfa. Ariko iyo uyikoze rimwe ugasanga nta kibaye, bituma ushaka kongera kubigerageza.'

Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko kudasobanurirwa bihagije ari imwe mu mpamvu zituma abakobwa benshi bashidukira kugerageza imibonano mpuzabitsina batabanje kumenya ingaruka zayo.

Yashimangiye ko igihe kigeze ngo ababyeyi bahindure imyumvire, bakicaza abana babo bakabaganiriza mu buryo bubafasha gusobanukirwa neza ibyiza n'ingaruka ziri mu rukundo no mu mibonano mpuzabitsina.

Ati 'Abana b'abakobwa by'umwihariko bakeneye kwigishwa kurusha uko byakorwaga kera. Ni ngombwa ko ababyeyi babaganiriza mu buryo bwimbitse bakabereka uko babyitwaramo, kuko kubabuza gusa bidahagije.'

Sandra yanavuze ko muri iki gihe aho amakuru menshi aboneka ku mbuga zitandukanye, kutaganiriza abana bishobora kubashyira mu byago byo kwigira ku byo babonye aho badafite ubuyobozi.

Mu rwego rwo guteza imbere ibi biganiro, Ishimwe Sandra yatangije shene ya YouTube yise 'The Mind Shift', igamije gutanga ibiganiro byubaka ku kurengera abana, inshingano z'ababyeyi n'uruhare rw'umuryango mu kurinda abana ihohoterwa.

Nadia yasabye ababyeyi guhindura uburyo baganiriza abana ku mibonano mpuzabitsina



Source : http://isimbi.rw/twabwirwaga-ko-imibonano-mpuzabitsina-ari-ibishitani-tuzapfa-nadia-wasabye.html

Post a Comment

2Comments

  1. sha uwavuze ko zigeze muri 100 umuntu ahita asara ntiyabeshe,,uyu arifashe ashyize amakosa kubabyeyi?? ahubwo warenze kubyo ababyeyi bakubujije kuberiki??

    ReplyDelete
  2. iyo udapfuye physiquement upfa spirituellement cg emotionnellement..

    ReplyDelete
Post a Comment