Yampano yagiriye inama abantu bifata amashusho bari mu gikorwa cy'abashakanye bakayabika kuri telefone nk'ahantu batekereza ko ari hatekanye kurusha ahandi, kubireka kuko atari iyo kwizerwa.
Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko umuhengeri wo kwibasirwa n'abakoresha imbuga nkoranyamabaga mu mpera z'umwaka ushize wakurikiye ishyirwa hanze ry'amashusho y'urukozasoni agaragaramo ndetse n'umukunzi we byaturutse ahanini kuri telefoni ye yahaye icyizere idakwiriye.
Mu butumwa yacishije kuri shene ya Youtube y'umugore we, Uwineza Vava ari na we byemezwa ko ari muri aya mashusho, Yampano yasabye abashakanye kugenzura uko bishimira ikibatsi cy'amarangamutima yabo ndetse no gukumira ingaruka zishobora kubikurikira mu gihe habamo icyo yise ukutamenya.
Atu 'Telefone ntabwo ari iyo kwizerwa kuko ibintu byose byatubayeho byari bishingiye kuri yo ariko ibyabaye si uko bitabaho. Ntabwo mbuza abantu kwishima kuko buri wese afite kwishima ariko ntibazongere kwizera telefone.'
Uyu muhanzi uri mu bagezweho yakomeje agira abantu inama yo kutazongera kwizera undi muntu uwo ari we wese kugera ku kigero cyo kumuha uburenganzira bwo kugera ku makuru y'ibanga kuko isaha ku isaha yaguhinduka bitewe n'ibihe munyuranamo.
Ati 'Ntimuzongere kwizera abantu usibye umugore uba ufite ijambo banga rya konti bya banki yawe naho undi wese ntabwo agomba kumenya irindi banga ufite mu mutwe uretse n'ibiri kuri telefone yawe. Ntabwo agomba kukwegera kugeza aho amenya ijambo banga rya telefone yawe ndi umuhamya wabyo kuko byambayeho.'
Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Nyuma y'igihe hahwihwiswa amakuru y'uko habitswe amashusho yerekana Yampano na Vava barimo biha umubyizi ariko benshi bagahamya ko yaba ari inkuru mpimbano igamije gutuma uyu muhanzi akomeza kuvugwa, yaje gushyirwa hanze.
Guhera ubwo ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga wabonaga ko byashimuswe na Yampano, nubwo nta weruraga ngo ayashyire hanze abenshi bacaga amarenga ko bayafite ndetse bagaragaza ko batunguwe n'ibyo uyu musore yakoze.
Source : http://isimbi.rw/si-uko-bitabaho-yampano-yavuze-ku-mashusho-yr-y-urukozasoni-yamwandagaje.html