Umuhanzi nyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane ku izina rya Shaffy, yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada mu kwezi kwa Gicurasi 2026. Ni igitaramo gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki by'umwihariko Abanyarwanda baba muri Amerika y'Amajyaruguru.
Shaffy, usigaye atuye kandi akorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yamenyesheje abakunzi be ko azagera i Ottawa mu gitaramo cya mbere ateganyije muri uwo mujyi. Nubwo yatangaje ukwezi kizaberamo, yavuze ko andi makuru arimo itariki nyirizina n'aho kizabera azatangazwa mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzi ni umwe mu banyempano bageze kure mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeats na Afropop. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake zirimo 'Akabanga', 'Sukuma', na 'Naruguyemo', zakomeje kumwubakira izina haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Shaffy yananyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Rock Hill Music, yamufashije gutera intambwe mu mwuga we no kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.
Si ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo hanze y'u Rwanda, kuko akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye byitabirwa n'Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ubwo yaherukaga gutaramira mu Rwanda, byari mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, aho yari yatumiwe mu gitaramo cya Kevin Kade cyo kwizihiza imyaka itanu yari amaze mu muziki. Icyo gitaramo cyitabiriwe n'abafana benshi, gituma Shaffy agaragaza ko agifite umwanya ukomeye mu mitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda.
Igitaramo cye gitegerejwe mu Mujyi wa Ottawa gishobora kuzaba umwanya mwiza wo kongera guhuza Abanyarwanda baba muri Canada n'umuziki w'iwabo.

Source : https://kasukumedia.com/shaffy-agiye-gutaramira-mu-mujyi-wa-ottawa-muri-canada/