Doja Cat utegerejwe i Kigali yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'Umunyamerika Doja Cat utegerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Move Afrika, yatangaje ko amaze imyaka myinshi ahanganye n'indwara yo mu mutwe izwi nka Borderline Personality Disorder (BPD) ituma rimwe na rimwe yitwara mu buryo atabanje gutekerezaho kandi nta ruhare yabigizemo.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 30 yabitangaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok ku wa 14 Werurwe 2026, aho yasangije abakunzi be urugendo rutoroshye yanyuzemo mu buzima bwe.

Amala Ratna Zandile Dlamini wamenyekanye nka Doja Cat yavuze ko kuva akiri muto yimenyereje kwiyerekana no kwitwara nk'uwishimye mu maso y'abandi nubwo imbere mu mutima yaba ari guhangana n'ibibazo bikomeye.

Yagize ati 'Nkiri muto nize kwigira nk'uwishimye, nkigira nk'ukunda ibintu bimwe cyangwa nkanga ibyo nkunda kugira ngo bigaragare ko byose ari byiza imbere y'abafana banjye.'

Doja Cat yavuze ko kumara igihe kinini ahisha amarangamutima ye byaje kumugeraho bikamuremerera, kugeza ubwo yemeye ko ari guhangana n'indwara ya BPD.

Nk'uko bisobanurwa n'Ishami ry'Umurango w'Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], iyi ndwara yo mu mutwe igira ingaruka ku buryo umuntu yireba ndetse n'uko abona abandi, bigatuma ashobora kugira amarangamutima ahindagurika cyane bidafite aho bishingiye, imibanire idahagaze neza ndetse rimwe na rimwe akagira imyitwarire itatekerejweho.

Nubwo bimeze bityo, Doja Cat yavuze ko ubujyanama mu by'imitekerereze (therapy) bumaze igihe bumufasha kugenda arushaho kumva ubuzima bwe no kugenzura amarangamutima.

Ibi bije mu gihe Doja Cat ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

Doja Cat yahishuye ko arwaye indwara yo mu mutwe



Source : http://isimbi.rw/doja-cat-utegerejwe-i-kigali-yahishuye-ko-arwaye-indwara-yo-mu-mutwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)